in

Mu Rwanda: Umushoferi w’imashini ‘Tinga Tinga’ yagonze Vigo ya Sebuja ashaka kumwiciramo nyuma yo gufatwa ari kwiba Mazutu

Umushoferi wa Tinga Tinga yagonze Vigo ya Sebuja ashaka kumwiciramo nyuma yo gufatwa ari kwiba Mazutu.

Umushoferi utwara ibimodoka binini bikora imihanda, yashatse kwica sebuja amugongeye muri Vigo.

Sebuja yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko yasanze uyu mushoferi ari kwiba Mazutu mu mashini asanzwe atwara, bigatuma bashyamirana.

Sebuja yamubajije impamvu yari ari kwiba, amubwira ko yari ashonje aho byaje guteza amakimbirane hagati yabo ndetse bigatuma uyu mushoferi ahita ashaka kugongera sebuja muri Vigo.

Ubwo yagonga iyo Vigo ya Sebuja, ntiyamufatishije ahubwo yagonze umuryango w’iyi Vigo arawangiza.

Nyuma yo kumuhusha muri Vigo, uyu mushoferi yahise akubita Sebuja amacupa aho yamusigiye ibikomere.

Sebuja w’uyu mushoferi ari gusaba ubutabera kuba bwamurenganura.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yakubise umugore we ajya gusaba imbabazi ajyanye impano ya Rand Rover

Umupolisi yateruye uruhinja rw’umunyeshuri wari uri gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye yari ari gucunga ko adakopera