in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Mu Rwanda: Umukobwa wiyemeje kuzapfana na mama we yakoze abantu ku mu mutima

Abakoresha urubuga rwa Youtube bakozwe ku mutima n’umubyeyi  witwa Mugirwanake Maria Gorette wiyemeje kuzapfana na mama we umaze imyaka 15 yose arwaye indwara y’amayobera ndetse nta muntu n’umwe umwitaho.

Nk’uko bigaragara kuri youtube cano imwe , ngo uyu mukecuru w’imyaka 73 witwa Mariya umaze imyaka 15 yose arwaye uburwayi butazwi .Uyu mukecuru avuga ko yabyabyaye abana benshi ariko bose baramutaye barigendera uretse uyu mukobwz wiyemeje kumuguma iruhande kugeza igihe azitabira Imana.Mariya avuga ko uyu mukobwa we amaze imyaka 15 amuterura nk’uruhinja, akamwuhagira,akamutamika  ndetse akamufasha buri kimwe atitaye ku mvune bimutera.

Gorette avuga ko ubusanzwe ari um

umama w’abana bane wiyemeje kuzarangiza ubuzima bwe yita ku mubyeyi wamwibarutse ndetse atirangagije na we aba bana yabyaye.

Gorette avuga ko uyu mubyeyi we yajyanwe mu bitaro bitandukanye ariko uburwayi bwe bwanga gukira , bituma agarurwa mu rugo aho aba akeneye kwitabwaho.Byose bikorwa n’uyu mumama wemeye kuzamubera byose akamuguma iruhande kugeza igihe Imana izamuhamagarira.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umugore ari mu marira menshi avuga ko Yanga wo mu gasobanuye yafungishije umugabo we(Video)

Amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi wo muri Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga/Reba Video