Ubu mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo vitamin A, yujuje ubuziranenge kandi ifunze neza mu buryo budashidikanywaho, kubera ko ibipimo biba byuzuye neza nk’uko bikwiye.
Sosiyete isanzwe ikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’isukari yitwa Illovo, niyo yazanye mu Rwanda isukuri bashyiramo vitamini A, bakanayifunga neza ku buryo uwayigura wese aba yizeye ubuziranenge bwayo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Jean Chrysostome NGABITSINZE, atangaza ko aya ari amahirwe ku gihugu kubera ko iyo ibicuruzwa biboneka ari bike ari bwo ibiciro bizamuka, ku buryo kuyigira ari nyinshi hari icyo byongera mu igabanuka ry’ibiciro.
Yagize ati: “Isukari ikorerwa mu Rwanda uyibarira hagati ya 10% na 15%, ariko nk’aha bafite 5000 birenga bya toni, bishatse kuvuga ko hari ikiyongereyeho, ubusanzwe ibyo abantu bakenera mu isukari tubibona byaturutse hanze, kumva ko twari dufite ubushobozi bwo kugira 15% by’ikorerwa mu gihugu, indi yose igaturuka hanze hafi 75%. Ubu rero, aba nabo ntibabuze nka 20% bakuyeho cyangwa 30%”.
Akomeza agira ati: “Turifuza ko mu gihe kizaza isukari dukeneye n’ubwo itakorerwa ahangaha n’ubwo na byo turimo kubitekerezaho, ariko byibuze ikenewe yaba iri hafi buri gihe, aho kugira ngo ishire, abantu bagende bayizane, kuko icyo gihe cyo kuyizana cyongerera abayishaka ibibazo”.
Umuyobozi Mukuru wa Illovo Sugar Kigali Consolate Karangwayire, atangaza ko bashaka kugeza ku Banyarwanda isukari yujuje ubuziranenge.
Yagize ati “Turashaka kugeza ku Banyarwanda isukari ifite ubuziranenge, twari dusanzwe tuyizana, tuza gusanga igera ku bantu itujuje ubuziranenge, isuku cyane cyane.
Uko Illovo isanzwe ikora mu bindi bihugu, mu mabwiriza yabo bagomba gushyiramo vitamini A mu biryo, kugira ngo abantu babifata babone intungamuburi zikenewe, na hano aho twatangiriye gufunga ikilo kimwe cy’isukari, dusanga bikenewe ko n’Abanyarwanda iyo vitamini bayibona kuko ari ingenzi mu biribwa”.
Uruganda rw’isukari rwa Kigali Illovo Sugar rufite ubushobozi bwo kubika toni zirenga ibihumbi 5, zishobora kuziyongera mu bihe biri imbere.