in

Mu Rwanda, Hari abaturage bavuga ko kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo ari gukora icyaha cy’ubusambanyi

Mu Rwanda, Hari abaturage bavuga ko kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo ari ubusambanyi.

Abaturage batuye mu turere twa Nyanza na Ruhango bavuga ko babangamiwe n’abavuga ko kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo ari ugusambana.

Abaturage bo turere twa Nyanza na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo bashinja bagenzi babo gukwirakwiza imyemerere ibuza abantu kurya ibiribwa byatunganyijwe mu nganda ,kunywa amata no kurya inyama bavuga ko ubikora atazigera ajya mu ijuru

Aba baturage bakwirakwiza kandi imyemerere ibuza abaturage kurya imyumbati itekanye n’ibishyimbo, bemeza ko uwubiriye aba akoze icyaha cyo gusambana.

Abaturage barimo abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe n’imyemerere ibuza abantu kurya imyumbati ivanze n’ibishyimbo bemeza ko uwubiriye aba akoze icyaha cy’ubusambanyi .

Umwe mu bajyanama b’ubuzima yavuze ko uretse kwanga kurya imyumbati ivanze n’ibishyimbo abo bantu batarya inyama ntibarye ibiribwa byaciye mu nganda ariko ntibanakoresha ubwisungane mu kwivuza kubera imyemerere yabo .

Umwe mu baturage waganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru avuga ko abo baturage bakomora iyo myemerere mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza batarya imyumbati ivanze n’ibishyimbo kuko bigishwa ko kubivanga bisambana ndetse uwubiriye nawe akaba asambanye .

Ati”Urateka ibiryo wabigaburira abana bakavuga ko byasambanye bakanga kubirya .Guteka imyumbati n’ibishyimbo mu nkono imwe uwubiriye bakavuga ko nawe aba yasambanye .”

Umukobwa ufite imyaka 18 wo mu Karere ka Nyanza ashinja nyina kugira imyemerere.

Yagize ati” Mama atubwira ko ngo kurya amavuta ari icyaha no kurya imyumbati igeretse ku bishyimbo ngo biba byasambanye.Mugomba kutuvugira abayobozi bakaturenganura kuko nk’ubu ntitwabona mituweli.”

Mukamana Colette ushinjwa kuba nyirabazana mu gukwirakwiza izo nyigisho yavuze ibyo avugwaho nta kuri kurimo,ahubwo avuga ko icyo atemera ari ukurya inyama no kunywa amata .

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza havugwaho kuba Inkomoko y’inyigisho zivuga ko imyumbati ivanze n’ibishyimbo bisambana ,buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana.

Aba baturage banavuga ko abo bantu batarya umuceri,amavuta ,inyama n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda .Abo baturage bavugwaho ko banze no gukingiza abana babo urukingo rw’imbasa

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agiye kwitwa Mama! Umunyamakuru wa BB Fm, Uwimana Clarisse arakuriwe (AMAFOTO)

Kicukiro: Abana batatu birukanwe mu nzu na mukase wabo