Mu Rwanda hagiye kubera Iserukiranuco Ikirenga Culture and Tourism Festival ku nshuro ya gatatu rigarukanye udushya tudasanzwe nka carnival igiye kuba bwambere mu Rwanda hamurikwa imico y’ibihugu bitandukanye ndetse n’ubuhanzi bushingiye k’umuco.
Ni iserukiramuco rigamije guteza imbere ubuhanzi n’ubukerarugendo bishingiye ku muco mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwita izina abana b’ingagi.
Mu kiganiro cyihariye Umuyobozi wa IKIRENGA ART&CULTURE PROMOTION Bwana Hakizimana Pierre yagiranye na YegoB kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2024, , yavuze ko hazaberamo ibikorwa bitandukanye.
Yagize ati: “Iri serukiramuco ryahujwe n’umuhango wo Kwita Izina, kubera ko abazawitabira twifuza kuzabafasha kuryoherwa n’ibihe byabo, rizamara icyumweru cyose, umunsi wa mbere ukazaba ugizwe n’ibice bibiri. Ku nshuro ya mbere mu Rwanda umuhanda wose winjira mu Karere ka Musanze werekeza ku isoko rishya, uzafungwa ugakoreshwa mu buryo bw’akarasisi, kazakorwa n’ibihugu bitandukanye bizaba byitabiriye, ibizwi nka Carnival.”
Akomeza agira ati: “Tuzakorana n’ibihugu bitandukanye harimo ibyo muri Afurika ndetse no hanze yayo byose bizakoresha umuhanda bimurika umuco wabyo, hanyuma nyuma y’ako karasisi abantu bazabahurira muri Car Free Zone ya Musanze maze habeho igitaramo cy’iserukiramuco, aho hazaba hari abahanzi batandukanye bazataramira abitabiriye.
Hakizimana Pierre, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Ikirenga Art and Culture Promotion, avuga ko iri serukiramuco ryateguwe mu buryo bwo gufasha abazitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uteganyijwe tariki ya 18 Ukwakira 2024.
Ati: “Iri serukiramuco ryateguwe kugira ngo abakerarugendo bose baje mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu muhango wo kwita izina, dore ko hari n’abaza mbere y’umunsi nyirizina, bashyiriweho umwanya wo kwidagadura n’uburyo bwo gususurutswa ari byo bizabera muri iryo serukiramuco.”
Abazitabira iri serukiramuco nta kiguzi basabwa, icyakora ngo uyu muryango uzabafasha kubashakira uko bagenda (Transport), aho bazarara, n’uko bazabaho mu gihe bategereje ko umuhango wo Kwita Izina izi serivisi bakaba ari zo zonyine bazishyura
Abakeneye ko bafashwa muri izo serivisi babandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo zose bitwa Ikirenga_acp.
Amakuru YEGOB ikesha umuhuza bikorwa wiri serukiramuco Bwana Kanamugire Kevin avugako
“Kuri iyi nshuro abanyarwanda bakwiye kwitega ibidasanzwe kuko kuva ryatangira kuba umunsi. Kuwundi abanyarwanda batagiye
bahwema kugaragaza ko Ari ingirakamaro ndetse hakiyongeraho kuba iserukiramuco IKIRENGA CULTURE TOURISM. FESTIVAL igarukanye agashya gasanzwe kamenyerewe muri Brazil n’ubwongereza bizwi nka Carnival anakomeza yibutsako iri serukiramuco rizatangira guhera tariki 12-18 Ukwakira 2024, aho rizasusurutswa n’abahanzi barimo Bushari, Sintex, Alyn Sano, Papa cyangwe n’abandi bahanzi bakorera umuziki m’uturere tugize igihugu.