in

Mu Rwanda hadutse indwara y’inkorora n’ibicurane ikomeje gutera impungenge.

Abantu benshi bagaragaje impungenge batewe n’iy’indwara bifashishije urubuga rwa Twitter, ndetse bamwe basaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse na Ministeri y’Ubuzima gukora ubushakashasti kugira ngo harebwe niba atari ari ikindi cyorezo cyadutse.

Nathalie Munyampenda usanzwe ari Umuyobozi wa Kepler niwe yatanze igitekerezo avuga ko kuva umwaka watangira nta muntu babana wigeze urwara ibicurane ariko muri iki gihe buri wese mu muryango we yayirwaye.

Yasubijwe n’abantu benshi bavuga ko bafite ikibazo kimwe, ndetse banagaragaraza ko iyi ndwara iri gufata abana cyane.

Uwitwa Dollars Kalimba yagize ati “Nari naraketse ko ari umuryango wanjye wonyine ufite ikibazo cy’inkorora n’ibicurane, iyi ndwara ni njye yatangiriyeho nyuma yo gufata urukingo rwa kabiri rwa Covid-19, ndakorora hafi ukwezi, nyuma bifata n’umwana wanjye ufite amezi atandatu, ibi bintu birakomeye, RBC na Minisante nibadufashe rwose.”

Undi witwa Mrs Be yagize ati “Abana nibo iri gufata cyane, ujya kuvuza umwana yakira, akajya ku ishuri akayigarura.”
Bahati Ngarambe we yavuze ko yari agiye gukura umwana mu ishuri kubera iyi ndwara y’ibicurane n’inkorora. Ati “Habuze gato ngo umwana mukure mu ishuri, ibimenyetso ni nk’ibya Malaria, umuriro mwinshi, kuruka, n’ibindi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uruhinja rw’amezi atandatu rufite amenyo nk’ay’abantu bakuru rukomeje guca ibintu(AMAFOTO)

Hatangijwe amasomo ya LIVE STREAMING mu gihe gito(inkuru irambuye)