in

Mu Rwanda habereye impanuka iteye ubwoba

Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, Ikirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu batatu umwe ahita yitaba Imana mu gihe abandi bavuyemo ari bazima.

Iki kirombe cyagwiriye abantu ahagana Saa Tanu zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024.

Iki kirombe gisanzwe gicukurwamo na Sosiyete ya Trinity Musha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ahagana saa Tanu aribwo iki kirombe cyagwiriye abantu.

Batatu bari binjiyemo hasi, ubutabazi ngo bwahise bukorwa vuba na bwangu bose bakurwamo ari bazima gusa umwe yahise ahasiga ubuzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harimo ibyamamare batandukanye! Ubukwe bwa Killaman bwitabiriwe n’abiganjemo ibyamamare – AMAFOTO

Umusobanuzi wa filime Rocky Kimomo arashaka ko abantu bamugira inama