Ikipe y’igihugu Amavubi yabonye itsinzi yayo ya mbere kuva yatozwa na Carols Allos Ferrer mu mukino wa gicuti batsinzemo Sudan igitego kimwe k’ubusa.
Wari umukino wa kabiri wa gicuti Amavubi yakinaga na Sudani nya Yuko uwi bakinnye kuwa Kane warangiye Ari ubusa k’ubusa.
Umukino wa kabiri wabaye kuri Uyu wa gatandatu utangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, Amavubi yatangiye umukino yataka binyuze ku basore Tuyisenge Arisene , Rafael York na Gerard Bi Gohou ariko ubwugarizi bwa Sudan bukomeza kubababera ibamba.
Ku munota wa 15 w’umukino Gerard Bi Gohou yahushije igitego cyari cyabazwe biturutse ku mupira uvuye muri Coroneri ariko Gerard Bi Gohou ashyizeho umutwe ugwa mu biganza by’umuzamu wa Sudani.
Umukino waje gukomeza maze Amavubi agerageza kwataka binyuze kuri Tuyisenge Arisene waje gucomekera umupira mwiza Gerard maze aroba umuzamu atsinda igitego cya mbere k’umunota wa 21 w’umukino.
Amavubi yaje gukomeza akina ubona afite inyota yo gutsinda ariko igitego kindi kiza kubura ,iminota mirongo ine n’itanu y’igice cya mbere irangira ari igitego kimwe cy’Amavubi.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’impinduka aho umutoza w’Amavubi yakuyemo Ntwari Fiakere, Tuyisenge Arisene hakinjiramo Savio Nshuti na Pierre mu izamu.
Ku munota wa 51 Amavubi yabonye Coroneri Rafael York awuteye Gerad Bi Gohou asobyamo ariko umusore wa Sudani awukuzamo ukuboko abakinnyi bu Rwanda baburana ikosa,umusifuzi wo ku ruhande ahakana ko nta Penariti yabaye.
Umutoza w’Amavubi yaje gukora indi mpinduka ku munota wa 55 akuramo Habimana hinjiramo Muhadjiri Hakizimana mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi.
Carlos Ferrer yakoze indi mpinduka akuramo Rafael York hinjiramo Muhozi Fred bitewe n’uko York atatangaga umusaruro kubera ikibazo cy’imvune yari yagize,hanavamo Gerard Bi Gohou hinjiramo Mugenzi Beunvenie.
Muhadjiri Hakizimana nyuma yo kwinjira mu kibuga yakomeje kugerageza amshoti yakure ariko akayatera mu biganza by’umuzamu wa Sudan nko ku munota wa 70 Mugenzi Beunvenie yahaye umupira mwiza Muhadjiri ariko awutera nabi.
Abasore ba Sudani baje guhusha igitego ubwo umuzamu w’Amavubi yakuragamo umupira,abasore ba Sudani bagasobyamo ariko bakawutera hejuru y’izamu.
Muhozi Fred yahushije igitego ku munota wa 78 ubwo yateraga umupira ariko umuzamu akawukuramo.
Ku munota wa 90 Muhozi Fred yahushije igitego cyari cyabazwe umuzamu ubwo yawukuragamo.
Iminota 90 isanzwe y’umukino n’iminota itatu y’inyongera yarangiye Amavubi atsinze igitego kimwe k’ubusa.
Umukino wasojwe n’imirwano yaturutse ku gushyamirana hagati ya Muhadjiri n’umukinnyi wa Sudan ibyari umupira w’amaguru bihinduka imigeri n’ibipfunsi.