in

Mu mukino wakinwe iminota 100 , Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yandagajwe n’ikipe y’abakinnyi batuzuye

Ikipe ya Al Nassr , Cristiano Ronaldo abereye kapiteni yongeye gutsindwa , igitego kimwe ku busa uba ubaye umukino wa gatatu y’ikurikiranya itazi intsinzi.

Kuri uyu mugoroba , Al Nassr yakinaga n’ikipe yitwa Al-Wehda muri ½ cy’Igikombe cy’Umwami maze iyo kipe ibatsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Jean David Beauguel ku munota wa 23.

Cristiano Ronaldo n’abagenzi be bibananira kucyishyura kandi Al-Wehda yari yabonye ikarita y’umutuku ku munota wa 53 yahawe Abudullah Al Hafith.Gutsindwa kwa Al Nassr byahise bituma isezererwa mu Gikombe cy’Umwami.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikiragano cyabo cyararangiye! Wayne Rooney mu mboni ze yavuze umukinnyi uzasimbura Messi na Cristiano

Kigali polisi yerekanye agatsiko k’abasore 5 batega abantu bakabambura utwabo