in

Mu mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi rusange maze abo yari itwaye bagerageje kuyisimbuka kandi igenda birangira bibabereye bibi

Mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Gisozi ahitwa Beretwari, ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi rusange ikomerekeramo abantu batanu.

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka yasubiye inyuma ubwo umushoferi wayo yari arimo ashyiramo abagenzi, maze irikatisha irenga ‘Bordure’ ibona guhagarara ntiyakomeza kugenda ariko abantu bari bayirimo bo bagerageje kuyisimbuka bakomeretse bitewe n’uko imodoka yagendaga.

Imbangukiragutaba yahise ihagera yihutira kugeza abakomeretse kwa muganga, bakaba barimo kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Kagugu.

Mushimiyimana Josiane wabonye iyi mpanuka iba, we avuga ko imodoka yahagaritswe n’undi musore wayirukanseho abasha kuyihagarika ayikatisha ku ruhande rw’umuhanda.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore n’umugabo bagiye gusezerana mu rusengero Padiri arababwira ngo bahane akabizu barangije bahita bafatiraho banga kurekurana biba ngombwa ko Padiri akubita urushyi umugabo kugirango barekurane – videwo

Nta mukobwa mwiza ubyina nabi! Amashusho ya Miss Rwanda 2021 ari kwishimira isabukuru y’amavuko akomeje gutangaza benshi – Videwo