in

Mu mikino y’igikombe cy’isi Arabia Saudite yandangaje Arigantine ya Messi

Arabia Saudite yatangiranye igice cya kabiri mu isura nshya

Arigantine itangiye igikombe cy’isi itsindwa Ibitego bibiri kuri kimwe na Arabia Saudite.

Messi ntiyiyumvishaga ibiri kubaho

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita z’amanwa ubera kuri yitwa Lusail Iconic stadium iherereye mu mugi wa Doha.
Argantine ku munota wa mbere gusa Messi yateye ishoti riremereye ariko umuzamu wa Arabia Saudite awukuramo.
Wari umukino ukomeye

Messi ku munota wa 06 yateye koroneli umuzamu wa Arabia Saudite awukuramo,ariko bakurura Umukinnyi wa Argantine umusifuzi yemeza Penaliti.
Ku munota wa 10 Messi yatsinze parnaliti iba ni gitego cya mbere cya Arigantine ku ikosa Parades yakorewe na Saud amukuruye.
Saudi Arabia yabaye nk’ikanguka igerageza amahirwe yo kwishyura igitego nko ku munota wa 15 bahinduye umupira ariko ubura uwutera mu izamu.
Ku burangare bwa ba myugariro ba Arabia Saudite Messi yatsinze igitego cya kabiri ariko umusifuzi wo ku ruhande aba yamuteye imboni yemeza ko yaraririye.
Argantine yakomezaga ishaka itsinzi ku munota wa 26 Aljandro Gomez yahaye umupira mwiza Lautaro Martinez atsinze igitego umusifuzi wo ku ruhande na none yemeza ko Lautaro yari yaraririye.
Ku munota wa 34 nanone Lautaro yatsinze igitego ariko umusifuzi asanga yari yaraririye.
Umutoza wa Arabia Saudite yakuyemo Salman Alfaraj amusimbuza Nawaf kubera ikibazo cy’imvune yari yagize.
Arabia Saudite yatangiranye igice cya kabiri mu isura nshya

Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko Arabia Saudite yahinduye ibintu kuko didatinze Saleh Al Shehir ku munota wa 47 yatsinze igitego cyo kwishyura biba bibaye kimwe kuri kimwe.
Ku munota wa 52 Salem Al Dawsari yatsinze igitego cya kabiri cya Saudi Arabia ibintu biba bihinduye isura.
Arigantine nyuma yo gutsindwa Ibitego bibiri yahise ikanguka ariko amahirwe yo gutsinda igitego akabura .
Ku munota wa 80 Messi yateye kufura ariko awutera hejuru y’izamu cyane.
Arigantine yakomeje ishaka igitego cyo kwishyura ariko bikanga umuzamu wa Saudi Arabia akababera ibamba.
Umusifuzi yongeyeho iminota umunani yinyongera.
Messi ntiyiyumvishaga ibiri kubaho

Umukino waje kurangira Arigantine itsinzwe Ibitego bibiri kuri kimwe.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Bibaye nkaya ntare iriwe n’urushishi “-Soudi Arabia ikoze mu jisho ikipe ya Argentina

Umutoza Mohammed Adil yamaganiye kure icyifuzo cy’ubuyobozi bwa APR FC ahishura icyaha gikomeye yakorewe kizatuma adatanga imbabazi