in

Amashusho y’urukozasoni yafashwe umusore n’umudamu bari kwirwanaho mu bwiherero bw’indege yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga

Amashusho y’urukozasoni yafashwe umusore n’umudamu bari kwirwanaho mu bwiherero bw’indege yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Ahagana tariki ya 7 Nzeri indege ya EasyJet yahagurutse i Luton mu Bwongereza ijya Ibiza muri Espagne, iyi ndege yari itwaye ingeri nyinshi z’abantu.

Muri iyi ndege hari harimo umusore witwa Piers arikumwe na Murumuna we ndetse n’izindi nshuti ze ibyiri. Bakigera muri iyo ndege bahuriye mo n’umudamu badasanzwe baziranye.

Mu minota 40 Piers n’uwo mugore bari bamaze kuba inshuti ku buryo bahise bemeranya kuba bakora imibonano mpuza bitsina.

Aba bombi berekeje mu bwiherero bw’indege ubundi bagira uko bigenza, gusa umwe mu bakozi b’indege yabafashe amashusho ahita ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu aya mashusho amaze kureba n’abarenga milliari ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye.

Inkuru y’uyu musore yageze kuri Mama we umubyara ndetse Mama we yababajwe cyane nibyo umwana we yakoze nubwo Piers we avuga ko ntacyo bimubwiye ahubwo yakwifuje kongera guhura nuwo mugore.

Gusa igitangaje n’uko bamenyanye ariko bagatandukana ntanumwe uzi izina ry’undi ndetse ntanumwe utwaye nimero z’undi.

Ubwo aya mashusho yafatwaga bari bagiye muri Espagne bavuye mu Bwongereza, gusa ubwo bagarukaga gufata indege ngo basubire mu Bwongereza Piers n’inshuti ze ntibemerewe kuyijyamo kuko bahise babaha igihano cyuko batazongera kugenda mu ndege ziyo companyi.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Mavubi byaranze ariko i Burayi arindwa mubi! Byiringiro Lague akiva mu ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu ikipe ye y’i Burayi atangira kumwenyuza inshundura

‘Kurya ifiriti bikomeje kugorana i Nyarugenge’ Abatari bake babonye aho igiciro cy’ibirayi kigeze i Kigali maze bacika ururondogoro