in

Mu mashuri yo mu Rwanda hateye umuzimu utaramenyekana aho waturutse

Mu mashuri yo mu Rwanda hateye umuzimu utaramenyekana aho waturutse utera abanyeshuri gusibira ku bwinshi.

Nkuko byagaragajwe n’iteka rya Minisitiri w’Uburezi ryo ku wa 20 Ukwakira 2021 rigena ibipimo ngenderwaho mu burezi, rigaragaza uko abanyeshuri bo mu yindi myaka mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro bashobora kwimurwa, gusibizwa cyangwa kwirukanwa.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ibigo by’amashuri abanza byari 3831, na ho abanyeshuri icyo gihe bari miliyoni 2.742.901.

Muri uwo mwaka abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bangana na 24.6%, mu gihe abimukiye mu bindi byiciro ari 68.30% na ho abandi 7.10% bataye ishuri.

Mu Cyiciro Rusange [Tronc Commun] abasibiye ni 14% mu gihe abimukiye mu yindi myaka ari 73.50% na ho 12.50% bavuye mu ishuri.

Abo mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye bo hasibiye 4%, himuka 89.30% mu gihe 6.40% ari bo bataye ishuri. Abasibiye ku rwego rw’igihugu babarirwa muri 14% by’abanyeshuri bose bari bari mu ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2021/22.

Abayobozi b’amashuri bavuga ko mbere yo kwemererwa gufata icyemezo cyo gusibiza abana batsinzwe, wasangaga birara ntibige uko bikwiye kuko babaga bazi ko amanota yose bagira bazimuka.

Umuyobozi wa GS Kimironko I, Habanabashaka Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ati “Uyu munsi usanga abana bafite umuhate mu kwiga, n’ikimenyimenyi ariya masaha bavuga yo gutangira saa mbili 45, ugera mu kigo saa Moya n’Igice ugasanga abana bageze mu ishuri barimo kwiga. Ibyo bigaragaza ubushake abana bafite bitewe n’uko azi ko natsindwa azasibira.”

Iryo teka rivuga ko “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro asibira iyo atatsinze isuzumabumenyi hagendewe ku bipimo ngenderwaho kandi byemejwe n’akanama k’ishuri gashinzwe kwimura, gusibiza no kwirukana.”

Habanabashaka yavuze ko umunyeshuri wo mu ishuri ribanza aba agomba kuba afite nibura amanota 48% mu gihe uwo mu mashuri yisumbuye aba agomba kugira amanota 55% kugira ngo yimukire mu wundi mwaka.

Umwihariko ngo uba ku biga cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye, aho bo ku masomo atatu y’ingenzi bagomba kwiga uwagize 55% ariko yarayatsinzwe arasibira.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo bizoroha: Umuhanzi Bruce Melodie yafashe abahanzi nyarwanda araterura akubita hasi maze Chriss Eazy amugwa inyuma

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yagizwe umutoza mu ikipe ikomeye cyane