Rashidat Ogunniyi, umugore w’imyaka 40 wo muri Nigeria, yasabye urukiko rwigenga rwa Igando kumutandukanya n’umugabo we bamaranye imyaka 12 bitewe n’uko umugabo we Kazeem akunda imbwa ye kuruta uko amukunda. Uyu mugore usanzwe akora umwuga w’ubucuruzi, yamenyesheje urukiko avuga ko umugabo we ahangayikishwa gusa n’imbwa ye.
Ubwo yabazwaga mu rukiko kuri uyu wa kane, 9 Ukuboza 2021, Rashidat Ogunniyi yagize ati: “Kazeem ni umugabo n’umubyeyi utagira icyo yitaho. Ntanyitaho kandi ntankunda, haba njye no ku bana bacu. Ashishikajwe gusa n’ubuzima bw’imbwa ye, umunezero n’umutekano byayo.” Rashidat yagize ati: “Ubusanzwe ashima imbwa.”
Kazeem, nk’uko nyina w’abana batatu abivuga, arakubita akarenza urugero kandi akanatukana birenze.
Ati: “Uwo twashakanye yampinduye umufuka bateraho amakofe, ankubita byibuze kuri buri kantu gato tutumvikanyeho.” Yigeze kunkubita mu ruhame anashishimura ishati yanjye. “
Rashidat Ogunniyi yasabye ko umubano wabo waseswa bakamuga gatanya, avuga ko atagikunda Kazeem.
Ati: “Mfite ubwoba buri munota wo kubaho kwanjye.” Unkize amaboko mabi y’umugabo wanjye kandi umpe kurera abana bacu .”
Abazaa, bivugwa ko Kazeem atari mu rukiko kugira ngo asubize ibyo birego. Bivugwa ko Kazeem yahawe ubutumwa bwo kwitaba urukiko inshuro nyinshi ariko ntiyigeze agaragara.