in

Mu marira menshi! Irene Murindahabi yavuze ikintu kimwe gusa yishimiye nyuma yuko mama umubyara yitabye Imana – VIDEWO

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri mama ubyara umunyamakuru Irene Murindahabi, havugiwe amagambo agaragaza ibikorwa byaranze ubuzima bw’uyu mubyeyi watabarutse yarakiriye agakiza.

Murindahabi ahawe ijambo, mu marira menshi, yavuze ko ikintu kimwe gusa yishimiye ari uko Mama we yagiye mu ijuru.

Mu bindi yavuze, harimo ko ariwe bucura iwabo, akaba ariwe wagize igihe kinini babana bituma amwigisha ibintu bitandukanye harimo gusenga ndetse no guteka.

Uyu mubyeyi yatabarutse mu cyumweru gishije, ashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutakaza igikombe umutoza wa Chelsea Pochettino yahumurije abafana b’ikipe ya Chelsea yifashishije Liverpool yarimaze ku mugarika.

Umunyarwandakazi aravugwaho kuba nyirabayazana ku gutandukana kwa Zari Hassan n’umugabo we Shakib – AMAFOTO