in

Umunyarwandakazi aravugwaho kuba nyirabayazana ku gutandukana kwa Zari Hassan n’umugabo we Shakib – AMAFOTO

Dj Alisha ufite inkomoko mu Rwanda, aravugwaho kuba intandaro yo gutandukana kwa Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya.

Mu mezi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Zari yishimanye na Diamond Platinimz bahoze bakundana, maze Shakib ayabonye biramubabaza kuko yafashwe atabizi.

Nyuma y’aya mashusho, hari andi mashusho yagiye hanze ya Lutaaya yishimanye na Dj Alisha w’Umunyarwandakazi, bari mu modoka, aca igikuba ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho yakurikiwe n’abavugaga ko aba bombi bashobora kuba basubiye mu rukundo nyuma y’imyaka myinshi batandukanye.

Zari ubwe yivugiye ko abizi neza ko aya mashusho ari aya kera, kandi ko Shakib ari we wayasakaje hose kubera uburakari.

Yavuze ko yashakaga kumwereka ko niba yishimanye na Diamond Platnumz bahoze bakundana, na we yakwishimana n’uwo bahoze bakundana Zari ataraza mu buzima bwe.

Bikaba bivugwa ko aya mashusho ya Shakib na Dj Alisha yaba ariyo ntandaro yo gutandukana by’igihe gito hagati ya Zari n’umugabo we Shakib bari bamaranye amezi macye bakoze ubukwe.

Dj Alisha wahoze ukundana na Shakib, ni umunyarwandakazi uba Kampala bivugwa ko ariwe ntandaro yo gutandukana kwa Zari n’umugabo we.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira menshi! Irene Murindahabi yavuze ikintu kimwe gusa yishimiye nyuma yuko mama umubyara yitabye Imana – VIDEWO

Rurangiranwa mu gusetsa ishundura ashobora guhanirwa uburyo yishimiyemo igitego yatsinze