Mu ijoro ryakeye nibwo habaye igiterane cyateguwe na Adepel aho Vestine na Dorcas baraye basusurukije abari bitabiriye icyo giterane cy’ivugabutumwa.
Ni igitaramo cyabereye mu mugi wa Kigali ahazwi nka Car Free Zone aho abantu bari benshi cyane bari baje kwihera ijisho abahanzi bari batumiwe ndetse no kumva ijambo ry’Imana.
Vestine na Dorcas bageze ku rubyiniro bambaye amakanzu maremare akora ku birenge, aho baje basusurutsa abari aho nuko maze na bo basirimbana n’abafana.
Vestine na Dorcas baririmbye indirimbo zimwe mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa n’abatari bake bakunda ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.
Videwo: