in

Mu magambo yuje impanuro za kibyeyi Ndoli Jean Claude yagiriye inama Kwizera Olivier

Umunyezamu Ndoli Jean Claude wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubu akaba ari muri muri Gorilla FC, avuga ko ari kenshi yagiye aganiriza Kwizera Olivier akamubwira ko umupira ari ikinyabupfura no kwitwararika, akaba agomba kuzirikana ko atari we munyezamu wenyine uhari hari n’abandi bakibyiruka, uko impano ye yabonetse haza n’indi imurusha.

Muri iyi minsi umunyezamu Olivier ntabwo ari mu bihe byiza, arimo kunyura mu bihe bigoye bijyanye n’imyitwarire ariko na none hakaba hari n’abavuga ko ari we ubyitera, cyane nk’ubu nta kipe afite akinira.

Ndoli Jean Caude ni umwe mu banyezamu bavuze ko ku giti cye ko abona umunyezamu wamusimbura ari Kwizera Olivier, nyuma y’ibi bihe arimo kunyuramo avuga ko yagiye amugira inama.

Ati “Naramubwiye ko umupira ari ikinyabupfura, umupira ni ukwitwararika. Ndakeka ibyo bamushinja hari n’abandi wenda wasanga babikora ariko ibyago bikaba ari we bigwira.”

Akomeza avuga ko kandi n’ubu atararambirwa, inama yamugira ari ukwicara akitekerezaho agatandukanya ikibi n’icyiza cyane ko amaze no gukura.

Ati “Inama namugira aracyari muto, iriya ni imyaka yo gukina, yakwitekerezaho ibitagenda neza agashaka uburyo abikosora ubundi akagaruka agafata izamu (…) amaze kugera mu myaka y’ubukure, azi gutandukanya ikibi n’icyiza, we wenyine ni we wakitekeerezaho akamenya ikitagenda akagikosora.”

Akomeza avuga ko akwiye kumenya ko bitazahora gutya kuko hari abanyezamu benshi barimo kubyiruka, hashobora kuzaza umurusha impano we akibigirana neza.

Ati “twese twaravuze sinanjye njyenyine na Bakame twamugiriye inama, kuva 2015 turi muri CECAFA uzi ko yigeze gushyira amafaranga ku buriri akavuga ngo Kigali nta banki, byahereye aho, tugenda tumugira inama, buriya kuva icyo gihe hari abandi banyezamu bagiye baza, ntatekereze ko nadakora ibyiza atazasimburwa, hari abana barimo kuzamuka neza cyane.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuvugwa mu ntambara n’abagore batandukanye Harmonize yafashe icyemezo cya kigabo

Mukobwa, urashaka gukundwa ugakundwakazwa?korera umukunzi wawe bino bintu wirebere.