in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Mukobwa, urashaka gukundwa ugakundwakazwa?korera umukunzi wawe bino bintu wirebere.

Abagabo kenshi bashimishwa no kubona bitaweho. Kubabizi neza burya umugabo witaweho, afashwe neza ntacyo wamuburana. Abagore nabo bazwiho gushaka buri kimwe cyose cyatuma umugabo abaho yishimye. Mugihe ukundanye n’umuntu hari ibintu uba ugomba kumukorera kuburyo bigoye kwibagirwa uwabigukoreye kandi bigatuma umuntu abaho yishimye.
Rero mukobwa haranira ko umugabo wawe yishima maze na we agukundwakaze kahave.

1.Mutegurire impano zinyuranye

Ni byiza ko ugerageza gutegurira impano umugabo wawe, ushake impano zidahenze ariko zifite icyo zisobanura murukundo rwanyu. Mugihe umutegurira impano sibyizako wamuha impano z’ibintu aribuhite akoresha cyangwa arya gusa ahubwo shaka n’impano ashobora guhora arebaho maze akibuka uwayimuhaye. Ibyo bizatuma urukundo rwanyu rukomera cyane

2.Jya umwerekako washobora gukunda ibyo akunda

Umugabo yishimira kubona wagendana nawe maze ugakunda ibyo akunda. Ibyo bimutera akanyamuneza kuruta uko wamuhatira gukunda ibyo ukunda. Kuberako muba mugiye kuba umwe, byanze bikunze mushobora kwisanga mudakunda ibintu bimwe. Nibyiza ko wereka umugabo ko mwahitamo gukunda bimwe ariko akabona byabindi yakundaga nawe nibyo wishimiye kuba mwahitamo mwese.

3.Wigerageza kumuhindura

Abagabo benshi bakunda abagore bashyigikira ibitekerezo byabo. Ntabwo bivuzeko wakwemera buri kimwe cyose umugabo ashaka mugihe ubona atari kiza. Ariko, gerageza umuhe umwanya wumve uko atekereza ikintu runaka maze mujye inama ariko wabanje kumuha umwanya ukumutega amatwi.

4.Wimutegeka ku kwitaho

Mubyukuri umugore wese abashaka umugabo umwitaho ndetse cyane. Gusa biba byiza iyo udahatiye umugabo wawe kugira icyo agukorera usa nubimuhatira cyane. Ahubwo mwerekeko haricyo ukeneye maze nawe umuhe umwanya yibwirize. Mugihe azabonako utamuhatira kugira ibyo agukorera bisa nkaho arukumutegeka, ntagushidikinya bizamushimisha kandi abigukorere yumva yishimye.

5.Mufashe kugera ku byifuze bye aho kumuca intege

Shaka ikintu kimwe wamukorera cyoroheje cyane ariko watekerejeho kimufasha kubonako ikerekezo yihaye uzaba uwambere mugutuma ayigeraho. Kubona umukorera ibintu nkibyo birajya bimutungura maze bitume arushaho kugukunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu magambo yuje impanuro za kibyeyi Ndoli Jean Claude yagiriye inama Kwizera Olivier

Diamond yashimagije Rayvanny abereye Shebuja.