Mu magambo yuzuye imitoma, Shakib Lutaaya uri mu rukundo n’icyamamare Zari Hassan yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 42 yujuje.
Ubwo Zari yahishuraga ko ari mu rukundo n’uyu musore w’imyaka 30, yagiye yibasirwa na benshi bamwe bamushinja ko ameze nk’uwamufashe ku ngufu bitewe n’imyaka amurusha, gusa ibyo babyimye amatwi bikomereza urukundo rwa bo.
Mu magambo aryoheye amatwi yuje imitoma, Shakib abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze imyato uyu mugore w’abana 5 bakundana.
Ati “Isabukuru nziza mwamikazi, umwiza uneje! Ndagukunda by’iteka ryose, ndi umunyamahirwe kuba ngufite.”