Mu magambo yuje imitoma myinshi anogeye amatwi, umuhanzi Meddy yifurije isabukuru nziza umugore we Mimi.
Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 ni bwo Mimi yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Meddy yafashe umwanya amwifuriza umunsi mwiza.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Meddy yashyize ifoto ari kumwe n’umufasha we ayikurikiza ubutumwa bwuje imitoma amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, amubwira ko ari impano yahawe n’Imana kandi amukunda.
Yagize ati “Uyu munsi Umwamikazi yavutse! Ndi umunyamugisha kandi nshimishijwe no kukugira nk’umwunganizi mu buzima bwanjye, umugore wanjye na mama w’umukobwa wanjye. Nabonye uburyo Imana yakubumbabumbye mu myaka yashize, inkuru yawe ni ikitegerezo kuri benshi. Wahagararanye nanjye mu gihe nta wundi wabishoboye, uranyumva kurenza abandi bantu bose kw’isi.
Uri impano yanjye y’agaciro ituruka ku Mana; Mwuka wera akugumeho iteka ryose. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda ubuziraherezo! Mimi
Ku itariki nk’iyi mu 2019, ni bwo Meddy yateye ivi asaba Mimi ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.
Ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, aba bombi bakoze ubukwe basezerana kubana akaramata, ubu bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa.