in

Mu magambo ateye ubwuzu, Miss Elsa yifurije Prince Kid isabukuru y’Ubukwe

Nyuma y’igihe kirenga amezi icumi atagaragara ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Iradukunda Elsa, umugore wa Ishimwe Dieudonné uzwi cyane nka Prince Kid, yongeye kugaruka kuri Instagram, yishimira umwaka umwe w’isabukuru y’ubukwe bwabo. Mu butumwa bwe bwuzuyemo urukundo n’ubwuzu, Miss Iradukunda yagize ati: “Umwaka wose! Ndagukunda cyane Bwana Ishimwe.”

 

Kuva mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, ubwo Prince Kid yakatirwaga n’Urukiko Rukuru rw’i Kigali igifungo cy’imyaka itanu, ahamijwe icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, nta makuru menshi yari yongeye kumvikana ku buzima bwe cyangwa ubwo bw’umugore we. Gusa, ubu butumwa bwa Miss Iradukunda buje nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rukomeje, nubwo baba barahisemo kwitandukanya n’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Amagambo Miss Elsa yatangaje 

Ibikorwa by’urubanza rwa Prince Kid byakurikirwaga n’abantu benshi mu Rwanda no mu mahanga kubera ibikorwa bye byo gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda, aho yamenyekanye cyane. Nyuma y’ifatwa rye no gukatirwa, Miss Iradukunda Elsa, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, yari yagaragaye gake cyane mu ruhame, bituma benshi bibaza ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi Fatman Scoop yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro

Barcelona yandagaje Real Valladolid, iyitsibura ibitego 7