in

Mu magambo akomeye Green Ferry yakuriye inzira ku murima umuhanzi Bushali ubashinja gusiba shene ye ya YouTube

Nyuma y’amasaha make abakunzi b’umuziki bari bamaze batabona ibihangano bya Bushali kuri konti ye ya Youtube, uyu muraperi yabatangarije ko shene ye yasibwe n’abantu bo muri Green Ferry Music bahoze bakorana agitangira umuziki.

Ni amagambo yazamuye uburakari bw’abakunzi b’umuziki bahise batangira kurakarira bikomeye ubuyobozi bwa Green Ferry.

Bitewe n’uko mu ibaruwa yageneye abakunzi be, Bushali yatunze agatoki ubuyobozi bwa Green Ferry ko aribwo bwaba bwasibishije konti ye, IGIHE dukesha iyi nkuru yashatse kumenya ukuri kwatumye babikora icyakora bo babihakana bivuye inyuma.

Dominic Ngabonziza uzwi nka Dr. Nganji wakoze indirimbo nyinshi za Bushali ndetse n’ubuyobozi bwa studio ya Green Ferry bahakanye aya makuru.

Dr Nganji uhamya ko na we yatunguwe n’ibyo Bushali yatangaje, yagize ati “Abantu bari gukorana na Bushali bari kumushuka, we ubwe azi aho nkorera afite nimero yanjye ariko ntabwo arangeraho ngo ambaze iby’iki kibazo cyangwa ngo turebere hamwe uko byagenze.”

Uyu musore yakomeje agira ati “Ukuri guhari ni uko Bushali we ubwe atakwiyandikira iriya baruwa mwabonye , ahubwo we n’abantu be bashobora kuba basibye iriya konti ya Youtube bibeshye bagahitamo kurema ikinyoma, ibi sibyo kandi ni amakosa ari gukora aharabika ahantu hamugize uwo ari we.”

Dr Nganji yasabye Bushali gutanga ukuri ku byabaye ahereye muri ‘Email’ ye kuko ibasha kwerekana neza ibikorwa byakozwe kuri konti ye.

Yagize ati “Niba afite Email ye arebe neza arabona uko byagenze areke kubeshya abanyarwanda , cyangwa se abyerekane afate amafoto Screenshoots, abyerekane areke guteza urujijo mu bantu.”

Dr Nganji we ubwe avuga ko mu minsi ishize yagiye kureba indirimbo za Bushali kuri youtube agatungurwa no kubona ubutumwa bumubwira ko konti yasibwe n’ushyiraho ibihangano.

Green Ferry ivuga ko Bushali atandukana nabo ntaburenganzira na buke basigaranye kuri konti ye ya Youtube niyo bayirega (Report) ntibyatuma ivaho burundu nk’uko byagenze.

Ibi Bushali abihakanira kure avuga ko bamuhaye konti nyamara bakayisigaranaho uburenganzira burimo no kuba bataramuhaye AdSense yayo we ntiyabimenya.

Bushali avuga ko atigeze amenya ko hari abandi bantu baba bafite uburenganzira kuri konti ye kuko atigeze abisuzuma.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu ikanzu y’umukara n’ikote ry’umweru rigera ku maguru Ihere ijisho ifoto ya Shaddy Boo ari kuri wa munara w’i Paris

Moses Turahirwa uherutse kuvugisha abatari bake kubera ifoto ye yambaye ubusa, afashe umwanzuro ukakaye utashimishije abakunda ibikorwa bye