in

Moses Turahirwa uherutse kuvugisha abatari bake kubera ifoto ye yambaye ubusa, afashe umwanzuro ukakaye utashimishije abakunda ibikorwa bye

Turahirwa Moses washyize ifoto hanze yambaye ubusa ahise afata umwanzuro ukakaye utashimishije abamukundaga n’abakurikirana ibikorwa bye.

Turahirwa Moses uzwiho gukora imyambaro yambarwa n’abakomeye barimo abayobozi, aherutse gushyira hanze ifoto yavugishije benshi, gusa kuri ubu, yatangaje ko yeguye ku mwanya wo gutegura imyenda muri kompanyi ya Moshions yashinze.

Ifoto y’uyu muhanga mu byo gutegura imyambaro ndetse n’imideri, yashyize hanze ifoto ku wa Kabiri w’iki cyumweru, imugugaragaza asa nk’uwambaye ubusa yakinze umwenda ku myanya y’ibanga ye.

Ku butumwa yanshujije kuri Twitter ye byumvikanye ko agiye guhindura imirimo.

Yagize ati “Namaze kwegura ku mwanya w’utegura imyambaro y’abagabo n’abagore (designer). Nize byinshi kuri uyu mwanya, kandi byanteye imbaraga zo kwikorera ibyanjye.”

Moses yasoje ubutumwa bwe avuga ko yizeye ko abantu bazakomeza kumushyigikira mu bikorwa bye byo mu gihe kizaza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu magambo akomeye Green Ferry yakuriye inzira ku murima umuhanzi Bushali ubashinja gusiba shene ye ya YouTube

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sudan yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’abakinnyi babiri b’Amavubi