in

Mu magambo akanganye Selena Gomez yihanije abakomeje ku mwibasira ngo ateye nabi -IFOTO

Hashize iminsi abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira umuhanzikazi Selena Gomez nyuma yo kumubona mu birori bya Golden Globes 2023 bakavuga ko yahindutse atagiteye neza nka mbere. Bamwe kandi banavugaga ko uyu muhanzikazi uhugiye mu gukina filime, yiyongereye ibiro aribyo bituma atagiteye neza.

Hollywood Life yatangaje ko Selena Gomez yafashe umwana akagira icyo abwira abantu banenga imiterere ye ku mbuga nkoranyambaga. Mu kiganiro cya ‘Live’ Selena yakoreye kuri Instagram yikomye abanenga imiterere ye anakomoza ku mpamvu yiyongereye ibiro.

Benshi banenze imiterere ya Selena Gomez bavuga ko yiyongereye ibiro ubwo yitabiraga ibirori bya Golden Globes 2023

Selena Gomez w’imyaka 30 yagize ati: “Kuki abantu bakunze kwibanda ku miterere y’abandi? Simbona impamvu nimwe yatuma muvuga ko nteye nabi. Nagiye muri Golden Globes nambaye neza nubwo mwavuze ko ikanzu yanjye itambereye kubera imiterere yanjye ariko ntibyakuraho ko nari mberewe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya: Inzu y’umurinzi (Bouncer) ukorera muri The Mane ari mu marira kubera igihombo gikomeye yagize

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje impamvu ikomeye ituma akomeza kwihambira kuri Nishimwe Blaize wanga gukora imyitozo uyu munsi ejo akagaruka