Icyamamare muri filime nyarwanda ndetse no mu mashusho y’indirimbo zigiye zitandukanye, Irafasha Sandrine Reponse wamamaye nka Swalla yatangaje ko atazi uko kuryamana n’umuhungu bimera(avuga ko akiri isugi).
Uyu mukobwa azwi cyane muri filime City Maid ndetse no muri filime Indoto aho akina yitwa Samantha.
Si muri filime gusa kuko yagaragaye no mu mashusho y’indirimbo nka ‘Terimometa’ ya Dj Phil Peter na Kenny Sol, ‘Truth or dire’ ya Davis D ndetse na ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King.









