Stade de France ni niyo stade nkuru y’igihugu cy’ubufaransa ndetse ikaba iherere mu majyaruguru y’umujyi wa Paris, muri commune ya Saint Denis.
Iyi stade ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80,698, bicaye neza, bikaba biyigira stade ya karindwi nini cyane mu burayi bwose.
Iyi stade ikaba ikoreshwa n’ikipe y’igihugu cy’ubufaransa y’umupira w’amaguru ndetse n’iya Rugby mu marushanwa mpuzamahanga.
Iyi stade yahawe kwakira umukino wa nyuma wa Champions league nyuma y’uko yambuwe stade yo mu burusiya mu mujyi wa Saint Petersburg, nyuma y’uko uburusiya butangije intambara muri Ukraine.