in

Mu mafoto urubyiruko rwa EAR Paruwasi ya Remera rwasuye Urwibutso rwa Ntarama

Urubyiruko rwa EAR Paruwasi ya Remera rwasuye Urwibutso rwa Ntarama kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

 

Iki gikorwa cyatangiye uru rubyiruko rusaga 200 rutemberezwa ibice bigize Urwibutso rwa Ntarama haba ahahoze ari mu Kiliziya, ku ishuri ry’abana bato (Sunday school) ndetse n’aho abari bahungiye aha batekeraga.

 

Nyuma yo gusura ibice bigize urwibutso bagize umwanya wo Kuganirinzwa.

 

Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’uko mbere ya Jenoside abanyarwanda bari babanye ndetse n’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa.

 

“Umwe mu ba baganirije uru Rubyiruko ni BARIHO Lambert mw’ijambo rye yatangiye ashimira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ndetse arubwira ko gusura urwibutso ari igikorwa cyiza kigaragaza ubushake ko urubyiruko rwiteguye kubaka u Rwanda rwiza ruzira Jenoside n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yongeyeho kandi ko kuza Ku rwibutso aho imbaga y’abakirisitu yari yahungiye mu nzu y’Imana iziko iri buharokokere ariko bikarangira ihiciwe kandi mu bayishe harimo n’abakirisitu bagenzi babo ari ibigaragaza uko ubukirisito butari butari bwarigishijwe neza uko bikwiriye.

Yagize ati: ‘Icyatije umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside ni uko habanje gusenya ubunyarwanda, babusimbuza ingirwamoko arizo za Hutu, Tutsi na Twa. Ikindi kibabaje ni uko ibyo byabaga mu gihe n’ubukirisito bwakwirakwizwaga hirya no hino mu gihugu ariko ubutumwa bwigishwaga bukaba bwari butuzuye. Ubusanzwe kuba umukirisito biguha kuba ‘umwana w’Imana’ abo mufatanyije bakaba abavandimwe ndetse n’abo mudafatanyije ukabakunda uko Imana ibakunda. Ariko ubutumwa bwatanzwe bwahinduye abantu abanyedini ntibwabahindura abana b’Imana.”

Yasoje asaba urubyiruko gukomera k’ubunyarwanda ndetse n’ubukirisito bwabo bubaha guhinduka abana b’Imana. Niho bavoma gukira ibikorere, bakubaka ubudaheranwa, bagafata urunana nk’urubyiruko mu kwanga ikibi no guharanira ubumwe bw’abanyarwanda.

BARIHO Lambert waganirije urubyiruko ku mateka y’u Rwanda nuko abakirisito bagakwiye kubana.

Urwibutso rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri irenga 6,000 y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Obed Kwizera pasteur w’urubyiruko rwa EAR Paruwasi ya Remera
Frederick Karanganwa umuyobozi w’urubyiruko rwa EAR Paruwasi ya Remera

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mama sava ubuhanuzi aheruka guhanurirwa ko azabana na Papa Sava byari bimukozeho

Amakuru mashya kuri Dogiteri Nsabi na Bijiyobija bakoze impanuka ikomeye