in

Mu mafoto twinjirane mu mukino Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yaraye yigobotoye Al Batin kuri hamana

Al Nassr ikomeje guhabya amakipe

Mu ijoro rya keye ikipe ya Al Nassr isanzwe ikinwamo na kizigenza Cristiano Ronaldo, yarakinaga n’ikipe yitwa Al Batin mu mukino w’umunsi wa 19. Muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Arabia Saudite.

Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yagombaga gutsinda uwo mukino kugira ngo ikomeze ishyiremo ikinyuranyo kinini hagati yayo na Al Ittihad.

Al Nassr ikomeje guhabya amakipe

Al Nassr muri uwo mukino yaje kuva inyuma itsinda ikipe ya Al Batin by’umwihariko kubufasha yahawe n’umusifuzi wongeyeho iminota 12 ubwo iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye Al Nassr yatsinzwe igitego kimwe ku busa.

Muri uwo mukino Al Batin yari yatsindiwe na Renzo Lopez ku munota wa 17 , ariko bageze mu minota y’inyongera Al Nassr irayivumbukaka kuko yatsinzemo ibitego bitatu byatsinzwe na Abdul Rahman Ghareeb , Mohammed Al Fatil na Mohammed Maran.

Abafana ba Al Nassr baba baje gushyigikira ikipe yabo

Ubu Al Nassr iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 46, igakurikirwa na Al Ittihad n’amanota 44 ndetse na Al Shabab n’amanota 40.


Umufaransa Rudi Garcia utoza Al Nassr


Ubwo umusifuzi yongeragaho iminota 12

Kizigenza Cristiano Ronaldo ukomeje gufasha Al Nassr

Abakinnyi ba Al Nassr bashimira abafana bababaye hafi

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Barasa ni nk’intobo, ifoto ya Samusure ari kumwe na Mushiki we yavugishije benshi kubera uburyo aba bombi basa nk’impanga

Umutwe w’umwana wafashwe hagati y’ibiti bibiri kuwukuramo hitabazwa ishoka(Videwo)