in

Mu mafoto: Phil Peter na Marina bakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ibyabo ntibivugwaho rumwe

Umuhanzi, umunyamakuru, umushyushya rugamba akanaba umuvanzi w’umuziki Phil Peter akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugenda abagezaho indirimbo yagiye akorana n’abahanzi bagiye batandukanye.

Uyu musore akomeje guterwa igitutu n’abantu benshi abazwa impamvu adashaka umugore, gusa muri iyi minsi yabajijwe niba afite umukunzi asubiza ko ahari ariko ibyubukwe ntacyo abitangazaho.

Phil Peter yakoranye indirimbo na Marina bayita Bimpame, nyuma yiyo ndirimbo hasohatse amashusho bari kumwe mu gitanda gusa bavuze ko ari amashusho bakoraga y’iyo ndirimbo yabo.

Gusa nyuma umubano wa Peter na Marina wagiye ukura maze barongera bakorana indirimbo bari kumwe n’abaraperi bakomeye hano mi Rwanda Fireman, P-Fla ndetse na Aime Bluestone bayita Agafoto.

Kuri ubu Phil Peter na Marina bakomeje kuba bari kumwe gusa abakuricyiranira hafi Imyidagaduro nyarwanda bavuga ko aba bombi baba bari mu rukundo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yifuje kubyara umwana w’umukobwa abona ibitangaje

Mu mafoto: Siporo rusange yitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye