Umunyabigwi mu gusobanura filime Ntusi Thomas uzwi ku mazina ya Yanga uherutse kwitaba Imana, umuvandimwe we Junior Giti ari kumwe n’abandi basobanuzi ndetse n’ibindi byamamare basuye igituro cye mu irimbi i Rusororo aho aruhukiye.
Uyu Yanga avukana na Junior Giti nawe usanzwe usabanura filime yajyanye n’abagize Giti Business Group ahagarariye harimo nka Chriss Eazy, Rufendeke, Dylan Kabaka ndetse na madamu wa Junior Giti.
Si abo gusa kubera ko abagize Rocky Entertainment ihagarariwe na Rocky Kimomo nabo bagiye yo, abari bariyo harimo Rocky, Kadafi, Savimvi ndetse na Kaboyi
Dore amafoto twabashije kubabonera agaragaza abagize Giti Business Group ndetse na Rocky Entertainment bari I Rusororo
Ndizeranezacyaneko ubu wicaranye n’Imanadata watwese ariwe mukawera.natwe twasigaye ujyudusabira kuri data ngo natwe tuzabonekane Aho mu ijuru!