Diamond Platnumz na Zari Hassan bafitanye abana babiri aribo Princess Tiffah na Prince Nillan wizihije isabukuru, bifashishije amagambo yuje amarangamutima bamwifuriza isabukuru nziza.
Uyu muhanzi ni we wabanje gushyira hanze ubutumwa agira ati: ”Rudasumbwa wanjye yavutse none, Igikomangoma Nillan, Papa aragukunda kura ujye ejuru unere ishema.”
Zari na we yahise asangiza abamukurikira amafoto ya Nillan aherekejwe n’amagambo yuje amarangamutima. Ati:”Umugabo wanyu yujuje imyaka 6, mukunda gute, nkwifurije imigisha myinshi no kwizihiza indi myaka myinshi umunsi mwiza w’amavuko.”
Prince Nillan ni we mwana wa kabiri mu bana ba Diamond bazwi ku bagore batatu kuko mushiki we Princess Tiffah ari we mukobwa rukumbi n’imfura mu bandi.
Kuri ubu uyu mwana w’umuhungu wa Diamond akaba yakorewe isabukuru y’amavuko maze basangiza amafoto acyeye abafana babo.