in

Mu karere kamwe ko mu Rwanda udukingirizo turi kugura umugabo tugasiba undi kugeza n’aho hari abamanuka kizimbabwe

Mu karere kamwe ko mu Rwanda udukingirizo turi kugura umugabo tugasiba undi kugeza n’aho hari abamanuka kizimbabwe.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza rutangaza ko abacuruzi bamwe bazamuye amafaranga y’udukingirizo, bagasaba inzego za leta gushyiraho uburyo twajya tuboneka ku buntu.

Babigaragaje ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya Virus itera Sida bwari bumaze iminsi 14 bubera muri aka Karere.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kabarondo rwagaragaje ko zimwe mu mpamvu zishobora kongera ubu bwandu, harimo n’ibura ry’udukingirizo aho bishobora gutuma bamwe bakora imibonano mpuzabitsina batwatambaye, abandi bavuze ko babangamiwe n’abacuruzi babona ugiye kukagura [ agakingirizo] bagahita bakazamurira igiciro.

Niyonsenga David utuye mu Murenge wa Kabarondo yagize ati “ Hari igihe umucuruzi umugeraho akabona uragakeneye cyane, iyo yabonye ko rero uri kwihuta abizi neza ko nta handi uri bukabone hafi, ka kandi kaguraga 100 Frw ahita agashyira kuri 500 Frw, urumva nawe nk’umuntu ushaka gukemura ikibazo ntabwo uri bugasige, urakagura ariko hari n’abakareka ntibagakoreshe.”

Mawazo Jean Baptiste utuye Rundu muri uyu Murenge wa Kabarondo we yavuze ko byamubayeho, ajya kugura agakingirizo abizi neza ko kagura 100 Frw, ngo umucuruzi ahita akamugurisha 400 Frw.

Ati “ Urumva nakaguze kampenze cyane, Leta nishake uko yatwegereza ahantu hazwi twajya tudukura badashobora guhindura ibiciro. Ibi byatuma turushaho kwirinda Sida n’izindi ndwara twakwandura mu gihe dukoreye aho.”

Ibyishaka Donat we yavuze ko uretse no kuduhenda ngo no kutubona ntibyoroshye, yavuze ko ushobora kujya ku bacuruzi barenze babiri ugasanga ntatwo bafite.

Musabyimana Belyse we yasabye ko hakongerwa udukingirizo tw’ubuntu ngo kuko abenshi usanga banga kutugura kuko duhenze.

Yavuze ko udukingirizo twinshi tugejejwe ku baturage benshi ku buntu biri mu byagabanya kwanduzanya Virusi itera Sida.

Umukozi wa SFH, umuryango Nyarwanda wita ku buzima bw’abaturage, Mushimiyimana Theoneste, yavuze ko bagiye gukwirakwiza udukingirizo kugera ku rwego rw’umudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, yavuze ko abahenda udukingirizo bakwiriye kubireka bakaducuruza bakurikije amabwiriza agendanye n’icuruzwa ryatwo.

Yakomeje agira ati “ Ku bigo nderabuzima turahari, ku kigo cy’urubyiruko turahari n’abajyanama b’ubuzima nabo bafite uruhare mu kudutanga. Ariko hagendewe ku cyifuzo cy’abaturage, tugiye gushyiraho za kioske hirya no hino, ugakeneye bimufashe kugasanga ahantu byoroshye.”

Uyu muyobozi yashishikarije urubyiruko kwifata, bakirinda imibonano mpuzabitsina ahubwo bagakora bakiteza imbere aho gushyira imbere ubusambanyi. Yavuze ko bakwiriye kwikunda mbere yo gukora ibintu byose.

Mu minsi 14, muri aka karere, abagera ku 6700 bipimishije ubwandu bwa Virusi itera Sida, muri bo 30 basanzwe baranduye. Abagabo 1600 barisiramuje hanatangwa udukingirizo turenga ibihumbi 56 ku baturage bari badukeneye.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bushali witoboje amazuru yose yahawe gasopo n’abakunzi be

Gasabo/ Jali: Umugabo witwa Tekenisiye yakubiswe inyundo agwa muri Koma ni uko maze uwagerageje kumutabara we yatsinzwe mu miyenzi ntiyapfa