in

Mu ishuri rya GS Sheli abanyeshuri biga bicaye hasi nta ntebe bagira

Mu karere ka Kamonyi mu kigo cy’amashuri cya Sheli, abana biga bicaye hasi kuri sima kubera ubucye bw’intebe.

Iki ni ikibazo cyigaragazwa na bamwe mu barerera muri iki kigo kuko cyibangamye cyane yaba ku buzima bw’umwana ndetse n’ireme ry’uburezi muri rusange.

Mu ishuri rya GS Sheli abanyeshuri biga bicaye hasi nta ntebe bagira kandi baracucitse.

Si ikibazo cy’intebe gusa ahubwo hanagaragara ikibazo cy’umubare mwinshi w’abana mu ishuri rimwe, ibintu bituma abarezi baba batabasha gukurikirana neza abo bana.

Mu ifoto yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana mwalimu ari imbere ku kibaho ari kwigisha mu gihe igihande kimwe cy’abanyeshuri baba babyiganira ku ntebe nke ziba zihari mu gihe abandi bo mu kindi gihande baba bicaye hasi kuri sima.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwambere mu mateka y’isi igihugu k’igihangange cyaremye inkende 

Umunyezamu Ntwari Fiacre yakoze imyitozo ya mbere na bagenzi be bakinana mu ikipe y’Igihugu Amavubi – AMAFOTO