in

Mu ikipe ya Rayon Sports hongeye kugaragaramo imico iteye ubwoba benshi bibaza ikiri kuba muri iyi kipe

Mu ikipe ya Rayon Sports hongeye kugaragaramo imico iteye ubwoba benshi bibaza ikiri kuba muri iyi kipe

Ku minsi wejo ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindaga ikipe ya AS Kigali, uyu mukino wagaragayemo kongere guterana amagambo hagati ya Hategekimana Bonheur n’umutoza Yemen Zelfani.

Uko byagenze, ubwo ikipe ya Rayon Sports yabonaga igitego cya kabiri cyo kwishyura mu minota ya nyuma cyo kunganya n’ikipe ya AS Kigali umutoza Yamen Zelfani yahise afata umwanzuro ukomeye asimbuza Bonheur ashyiramo Simon Tamale kugirango abafashe kuri Penalite.

Bonheur yanze kuva mu kibuga ariko abakinnyi bari mu kibuga kubera uko bazi uyu muzamu bahise bamwegera Bose baramuganiriza kugirango ave mu kibuga atuje ariko ageze hanze y’ikibuga yahise atangira gutongana n’umutoza ariko abari aho ntabwo hamenyekanye ibyo bavugaga ariko wabonaga ko hari intonganya zikomeye hagati yaba bombi.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugera kuri final, izahura n’ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino uri kuwa gatandatu tariki 7 Nzeri 2023. Ikipe ya Kiyovu Sports nayo yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Etoile DE L’EST.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkumi z’ikigali zikomeje kwiyandarika: Umukobwa wari wambaye impenure yateze maze umusore bari kumwe aramukandakanda nk’uwamukoye [Video]

“Kobwa yange” Bahati Makaca yateye imitoma umugore we biramurenga