in

Mu ijoro abantu baryamye habaye impanuka ikomeye yahitanye abanyerondo -Amafoto

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yishe abantu batandukanye barimo abashinzwe umutekano bari bugamye.

Byabaye ahagana saa saba n’iminota mirongo itanu mu gicuku cyo kuwa 25 Mata 2024 bibera mu muhanda Nyanza- Kigali ahazwi nk’i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abantu batatu barimo umushoferi wari uyitwaye n’abandi bashinzwe umutekano bazwi nk’abanyerondo babiri nibo bahasize ubuzima.

Abapfuye ni umushoferi witwa Nkurikiyimfura Emmanuel w’imyaka 28, abanyerondo bapfuye bo ni Ndayisenga Eraste w’imyaka 42 na NSHIMIYIMANA Jean de Dieu w’imyaka 40.

Abageze bwambere aho iyo mpanuka yabereye bavuze imidoka yaje yiruka isanga abanyerondo batatu bahagaze munsi yacyo, ibagongana nacyo gusa umwe yabashije kwiruka ntiyagira icyo aba.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko uri hejuru uwatwaraga imodoka yari ari kugenderaho.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Brianne ugiye kongera kubagwa, yahishuye ko agiye kubatizwa akazajya avuga ibyiza Imana yamukoreye 

APR FC yitegura gusohokera u Rwanda, yahereye ku bafana yiyubaka! Sarpong wari umuhuriga w’imbere cyane muri Rayon Sports, agiye kurahira muri mucyeba wayo APR FC