Umuhanzi K8 Kavuyo usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu biravugwa ko ashobora kuba ari mu Rwanda aho yaje kureba aho inzu ye igeze yubakwa.
Amakuru avuga uyu muraperi ari mu Rwanda aho yaje kureba aho inzu ari kubabaka i Kanombe igeze.Uyu muraperi uherutse guteguza indirimbo yakoranye na Afrique yise ‘Wane’, urugendo rwe rwagizwe ibanga rikomeye cyane kuko unarebye ku mbuga nkoranyambaga ze zose akoresha nta na hamwe agaragaza ko yaje mu Rwanda.
Gusa biravugwa ko K 8 Kavuyo akunze kugaragara yagiye gusura inzu y’agatangaza ari kubaka i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.