Kugira ngo umuntu ahorane akanyamuneza ni uko umusemburo wa dopamine uba wiyongereye mu mubiri, hari imbuto zifitomo intungamubiri zifasha uwo musemburo kuzamuka mu gihe wumva utishimye(dopamine yagabanutse).
Dore izo mbuto zagufasha guhorana akanyamuneza
1. Imineke
Imineke ikungahaye ku kinyabutabire cya tyrosine gifasha gukora no gukangura umusemburo wa dopamine utera akanyamuneza.
Bigufasha guhora wishimye no kongera ubwenge, kwibuka cyane, kwita ku bintu uri gukora ndetse no gukurikira cyane. Usibye n’ibyo ariko imineke ifasha ubwonko gukora neza. Ugomba kurya uhiye neza, kandi uryohera, niyo ibonekamo tyrosine ku rugero ruri hejuru.
2. Inkeri
Inkeri zikungahaye kuri vitamini c ifasha mu gusohora no kurwanya uburozi bushobora kujya mu bwonko, bukabuza umusemburo wa dopamine gukora neza.
Ndetse kandi Inkeri zifitemo ikinyabutabira cya Phenol gifasha mu kurinda imyakura n’uturemangingo dukora dopamine ariyo ituma uhara wishimye.
3. Pome
Ikungahaye ku binyabutabire bya Quercetin , gifitiye akamaro kanini ubwonko. Quercetin yongera imikorere y’umusemburo wa dopamine wongera ubushake bwo kugera ku kintu runaka n’ibyishimo, ndetse inafasha mu mikorere myiza y’ibice by’ubwonko bifasha gutekereza.
Nanone kandi muri pome habonekamo ibindi binyabutabire bizwi nka polyphenols birinda uturemangingo dukora dopamine kwangirika.
4. Watermelon
Watermelon ikungahaye kuri Tyrosine. Iyo igeze mu mubiri ihindurwamo dopamine, bityo urugero rwayo rukiyongera mu mubiri, nanone kandi watermelon yifitemo vitamin B6 ikoreshwa n’umubiri mu ikorwa rya dopamine.
5. Beterave
Beterave zikungahaye kuri betaine, ni ubwoko bwa aside amino ifasha mu ikorwa rya dopamine, zifitemo kandi ubushobozi bwo kurwanya kwiheba cyane. Mu rwego rwo kongera akanyamuneza buri munsi, ni ngombwa kunywa umutobe wa beterave wikoreye buri munsi.