in

Mu gihe ‘Kashe’ yaryoheraga izindi nkundo, Element wayihimbye amarira n’agahinda byari byose umutima wenda gusandara

Niba ukurikirana imyidagaduro nta kuntu waba utazi indirimbo “Kashe” ya Producer Element ndetse ushobora kuba waranayibyinnye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa uko bamwe barimo bayishimira, agahinda kari kose kuri Element kuko urukundo rw’ubuzima bwe rwari rwamaze kumubwira ko kashe yamuteye yasibanganye.

Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y’urukundo rwa Nyampinga w’umuco n’umurage 2022, Kelia Ruzindana na Producer Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Gusa aba bombi bahisemo kubigira ibanga cyane ko inshuro zose bagiye babibazwaho bagiye babyamaganira kure.

Gusa inkuru y’urukundo rwa bo itangirira mu mashuri yisumbuye muri St Andre aho bombi bigaga, nyuma yo gusoza barakomeje kugeza Kelia agiye muri Miss Rwanda 2022 ndetse na Element ntahweme kugaragaza ko ari we ashyigikiye.

Kwifurizanya isabukuru biherekejwe n’imitima ntibyaburaga kuri buri umwe, gusa inshuti zabo za hafi iby’uru rukundo bari babizi.

Bakomeje gukundana mu ibanga ndetse urukundo rwa bo rugenda rukura kugeza aho Element ahisemo gukorera indirimbo umukunzi we.

Gusa Element ajya gukora indirimbo “Kashe” yari indirimbo yahimbye ashaka gutura umukunzi we Kelia Ruzinda yari yareguriye umutima we.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Papa Cyangwe yatangaje inkuru nziza ku bakunzi be

Ahorana udushya: Bahavu Jannet yagaragaye mu ishusho nshya