in

Mu gihe izuba ryacaga ibintu ari nako icyaka cyari cyose, hahise haba impanuka y’imodoka yari itwaye inzoga ubundi abaturage baziraramo baranywa kugeza batangiye no kuziyuhagira (AMAFOTO)

Mu gihe izuba ryacaga ibintu ari nako icyaka cyari cyose, hahise haba impanuka y’imodoka yari itwaye inzoga ubundi abaturage baziraramo baranywa kugeza batangiye no kuziyuhagira.

Ikamyo yo mu bwoko bwa rukururana yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa yakoreye impanuka ikomeye mu karere kabRutsiro.

N’impanuka yabereye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023. Ikorwa n’ikamyo ifite Purake RAE 621 A.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Ruzindana Ladislas mu kiganiro na Rwandanews24 dukesha iyi nkuru yahamije aya makuru.

Ati “Ikamyo itwaye ibinyobwa bya Bralirwa yakoze impanuka, harakekwa ko yaba yabuze feri, gusa ntawayiburiyemo ubuzima.”

Bamwe mu basore bari  aho iyi kamyo yaguye, akanyamuneza kari kose nyuma yo guhembuka agasembuye bavuga badasanzwe bapfa kwigondera.

Aba basore bavuga ko iyi ari manu yabagwiriye, gusa Polisi y’u Rwanda ikaba irimo kubabuza kwinywera inzoga z’ubuntu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’Isi: Umunyarwandakazi yasifuye umukino ku nshuro ya mbere

Sibomana Abouba wakanyujijeho muri Gikundiro yamaze gusinyira ikipe yandagaje Rayon Sports muri shampiyona