in

Mu gahinda kenshi, Moses wihinduriye igitsina akigira umugore ku byangombwa, yandikiye urukiko arutera impuhwe

Mu gahinda kenshi, Moses wihinduriye igitsina akigira umugore ku byangombwa, yandikiye urukiko arutera impuhwe.

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2023 NibwoTurahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yandikiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arutakambira ngo rumuhe itariki ya vuba yo kuburaniraho ubujurire bwe.

Me Bayisabe Irene wunganira Turahirwa yavuze ko umukiliya we yajuriye ariko ko yifuza guhabwa itariki ya vuba yo kuburana.

Ati “Tukimara kujurira twasabye Urukiko ko rwaduha itariki ya vuba, baduha ku wa 12 Kamena 2023 kuko ni ho bari bageze bapanga imanza bitewe n’uburyo zinjiye.”

Me Bayisabe yakomeje avuga ko nubwo bari bahawe tariki 12 Kamena 2023 nk’itariki yo kuburaniraho, ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa yandikiye Urukiko arutakambira ngo urubanza rwe rwigizwe imbere hashoboka nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa Moses ubwe yandikiye Urukiko arusaba ko yahabwa itariki ya bugufi kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.”

“Mu gihe Urukiko rwabimwemerera twazabamenyesha indi tariki twazahabwa ariko bidakunze ubwo urubanza rwaguma ku wa 12 Kamena 2023.”

Tukwibutse ko ku wa 15 Gicurasi 2023 aribwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Coaster) ihitanye abantu batunu abandi ni indembe

Ifoto ya Haruna Niyonzima yakaniwe cyane na Mitima Issac yabuze uko amucenga ikomeje gushimisha abafana ba Rayon Sports