in

Mu gahinda kagaragara ku maso Yussef na Ayoub barebye umukino wa Rayon Sports na Musanze (Videwo )

Abakinnyi babiri ba Raja Casablanca, Lahssaine Ayoub na Rharb Youssef bari baratijwe ikipe ya Rayon Sports mbere yo gusubira iwabo muri Morocco babanje bakurikirana umukino wa Rayon Sports na Musanze.

Hashize umunsi umwe aba basore ba bibiri batandukanye n’ikipe ya Rayon Sports kubera ibyo batumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Yussef na mugenzi we Ayoub bagaragaye kuri sitade i Nyamirambo aho Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Musanze Fc baje no kunganya ubusa ku busa.

Yussef yari yambaye ingofero mu mutwe kandi yari yicaye iburyo bwa mugenzi we Ayoub, bari bicaye bari kumwe na Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel wari wicaye ibumoso bwa Ayoub.

Iyo urebye amashusho yerekana aba basore bombi bari kureba umupira ubona ko bari bacitse intege kandi ntago bari bishimye.

Aba basore bombi bari bari basinyiye Rayon Sport mbere y’uyu umwaka w’imikino ku ntizanyo bavuye muri Raja Casablanca nyuma yuko aya makipe abiri agiranye amasezerano y’ubufatanye bwa hafi cyane.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya ku mugabo ufite ubugabo bunini cyane ku isi bugera ku mavi.

Biratangaje: Yatinye ko ashobora gufungwa ahitamo kujya mu rusengero ariyahura