in

Mu byishimo bikomeye APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko ijya kunyagira Mukura Victory Sports nk’uko abakinnyi babyiyemeje (AMAFOTO)

Akanyamuneza ni kose mu bakinnyi ba APR FC bakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/11/2022, mbere y’uko bahaguruka i Shyorongi berekeza i Huye, aho bagiye gukina umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.

Ni umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu igomba kwakirwamo na Mukura VS&L kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuri iki cyumweru tariki ya 27/11/2022 saa cyenda z’igicamunsi.

Ni umukino abakinnyi ba APR FC biteguye guha ibyishimo abakunzi ba APR FC bazaza kubashyigikira, dore ko umukino uheruka bari baje ku bwinshi ariko ibyishimo byabo bikaza kuzamo kidobya ubwo Kiyovu Sports yishyuraga igitego ku munota wa 85, umukino ukarangira amakipe yombi anganyije.

Biteganyijwe ko APR FC ihaguruka i Shyorongi kuri iki gicamunsi yerekeza i Huye, aho iza kurara mu rwego rwo kwitegura neza umukino izakina kuri iki cyumweru.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 18 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ruyobowe na Rayon Sports ifite amanota 22, Kiyovu Sports igakurikira n’amanota 21.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gakanzu kagufi kandi gafite pasura; Kety Bashabe yongeye gutera irari abamukurikira (Amafoto)

Umusore witeguraga kurongora yabenze umugeni we nyuma yo kumenya ko asura umu ex we