in

Mu byishimo bidasanzwe abafana ba Rayon Sports bakoze akarasisi nyuma yo kwemerwa kugaruka ku kibuga (Videwo )

Abafana ba Rayon Sports bagaragaje akanyamuneza mu gihe bakoraga akarasisi inyuma ya sitade ya kigali i Nyamirambo.

Ibi aba bafana babikoze nyuma yo kubona amabwiriza mashya yasohowe na minisiteri ya siporo mu Rwanda yemerera abafana kugaruka ku kibuga.

Abafana ba Rayon Sports bakoreye ako karasisi kuri sitade ya kigali i Nyamirambo mbere y’umukino wa Rayon Sports na Gasogi United.

Uyu mukino wa Rayon Sports na Gasogi United kandi uri mu mikino yabimburiye iyindi mikino kwakira abafana.

Kugeza ubu abafana bemerewe kwinjira ku kibuga ni 50% by’ubushobozi bwa sitade ikindi abafana ntago bikiri ngombwa kwipimisha kugira ngo urebe umukino ahubwo usabwa kuba warikingije inkingo zose.

Reba amashusho y’abafana ba Rayon Sports 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pasiteri yatawe muri yombi azira gusambanya abana babiri na mama wabo yiregura avugako ari Satani yamwoheje

Umufana ukomeye wa Manchester United yatawe muri yombi nyuma yo guhamya ko izegukana UEFA Champions league