in

Mu buryo bweruye hamenyekanye impamvu nyamukuru yatumye ikipe ya APR FC yemera gukina na Mukura Victory Sports igatera utwatsi Kiyovu Sports

Burya nayo hari ikintu irimo kwizihiza kandi gikomeye! Mu buryo bweruye hamenyekanye impamvu nyamukuru yatumye ikipe ya APR FC yemera gukina na Mukura Victory Sports igatera utwatsi Kiyovu Sports

Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Kanama 2023, mu Rwanda ni Ibirori bikomeye mu mupira w’amaguru ku makipe akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya Rayon Sports, APR FC ndetse n’ikipe ya Mukura Victory Sports.

Byari biteganyijwe ko guhera mu masaha ya mu gitondo mu mujyi wa kigali hari ibirori bikomeye by’ikipe ya Rayon Sports yerekana abakinnyi ndetse n’abatoza bashya baguzwe uyu mwaka hanamurikwe imyambaro mishya ibintu byahawe izina ‘Umunsi w’Igikundiro’.

Mu karere ka Huye naho ibirori biraza kuba bishyushye cyane ikipe ya Mukura Victory Sports yizihiza imyaka 60 imaze ibonye Izuba. Haraza kwerekanwa abakinnyi bashya baguzwe ndetse hanabe umukino urahuza ikipe ya Mukura Victory Sports n’ikipe ya APR FC.

Ikipe ya APR FC ubundi yagombaga gukina n’ikipe ya Kiyovu Sports ariko uyu mukino waje gukurwaho byemezwa ko APR FC izakina na Mukura Victory Sports gusa twamenye ko impamvu ikipe y’ingabo z’igihugu yemeye uyu mukino ngo ni uko nayo irimo kwizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe kubikorera hamwe basanze ngo byaba byiza.

Umukino urahuza ikipe ya APR FC na Mukura Victory Sports uratangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ariko ibirori biraba byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ku myaka ye mike cyane agiye gufata ku ma miliyoni! Umunyarwanda yerekeje gukora igeragezwa mu cyiciro cya mbere mu Bubirigi -AMAFOTO

Abakirisitu biyi minsi ntibagitinya gusomanira ku ruhimbi! Umusore yatereye ivi mu rusengero birangira asomanye n’umukunzi we umunwa ku wundi bari ku gatuti – VIDEWO