in

Mu buryo butangaje Burna boy yavuze uburyo urusenda rwo mu rwanda akabanga rwamuryoheye

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Damini Ebunoluwa Ogulu Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy yavuze ko urusenda rwiswe ‘Akabanga’ rukorerwa mu Rwanda, rwamuryoheye ku buryo budasanzwe.

Yabivuze mu kiganiro Later with Jools Holland BBC gitambuka kuri BBC Two.

Burna Boy yavuze ko aho agiye hose yitwaza urusenda rw’Akabanga kubera uburyohe bwako.

Burna yabivuze ubwo Jools Holland yari amubajije niba hari ikintu akunze kwitwaza kenshi iyo ari mu rugendo cyangwa afite ibitaramo hirya no hino ku Isi.

Mu gusubiza Burna Boy yagize ati: “Ohh mugabo nitwaza urusenda. Hari Urusenda rwitwa Akabanga niba nibuka neza , umushongi w’Akabanga uraryoha cyane, niyo ukihumurije wumva utazi uko ubaye. Nta kintu nakimwe narya katarimo.”

Uru Urusenda ruzwi nk’Akabanga rumaze kwamamara mu mahanga mu kuryoshya amafunguro. Ni urusenda rutunganywa na Enterprise Urwibutso ya rwiyemezamirimo Sina Gerard.

Iki kiganiro Burna yagaragarijemo uburyohe bw’Akabanga agihuriyemo n’abaririmbyi batandukanye barimo Marcus Mumford n’abandi.

Burna boy ni umwe mu bahanzi bakomeye bakorera umuziki wabo muri Afurika. Yegukanye igihembo cya mbere cya Grammy mu 2021 abikesha album ya gatanu yise ‘Twice As Tall’.

Muri iki kiganiro cyibanda ku muziki Burna boy yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Last Last’ na ‘For My head’ yakoranye na Ed Sheraan.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto agaragaza ikimero cya Cardi B wizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko

Abaramyi James na Daniella bahuje imbaraga na Israel Mbonyi mu ndirimbo