in

Mu mafoto agaragaza ikimero cya Cardi B wizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko

Cardi B uri mu bahanga mu muziki ku isi wanagiye yibikako ibihembo n’uduhigo dutandukanye arizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Cardi B yabonye izuba kuwa 11 Ukwakira 1992. Ni umunyamerika w’umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo. Abantu benshi bamukundira uburyo bwihariye arapamo bijyanirana n’imivugire ye y’icyongereza kimwe n’imiterere y’umubiri we.

Yavukiye anakurira mu mujyi wa New York, aza kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram. Guhera mu 2015 na 2017, yagaragaraga muri filime y’uruhererekane yitwa Love &HipHop.

Yashyize hanze Album ye ya mbere mu mwaka wa 2018 itangira iyoboye izindi ku rubuga rwa Billboard, ahita anaca agahigo ko kuba umuraperi w’umugore wegukanye icyiciro cya Album y’umwaka mu bihembo bya Grammy Awards.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu izatuma cristiano Ronaldo yitabira ibirori by’itangwa rya ballon d’or 2022

Mu buryo butangaje Burna boy yavuze uburyo urusenda rwo mu rwanda akabanga rwamuryoheye