in

Mu buryo budasubirwaho ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya na rutahizamu karundura wakoze amateka muri Shampiyona y’iwabo abantu bose baratangara

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutangaza abakinnyi yasinyishije mu minsi micye iraba ishyize ahagagara rutahizamu mushya ugomba gusimbura Moussa Essenu wagaragaje ko adashoboye.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse kumugaragaro Umunya-Marocoo Youseff Rharb ko yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongera bitewe ni uko azaba yitwaye. Iyi kipe kandi yanatangaje ko yasinyishije umutoza mushya witwa Yamen Zelfani ukomoka muri Tunisia.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports yanamaze kumvikana na rutahizamu Charles Bbaale wakiniraga ikipe ya Villa SC yo mu gihugu cya Uganda. Uyu mukinnyi amakuru dufite ni uko mu cyumweru gitaha araba yageze hano mu Rwanda gushyira umukono ku masezerano kuko ubushobozi bwe ntabwo bushidikanwaho.

Charles Bbaale umwaka ushize w’imikino yabawe umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi Shampiyona ya Uganda Premier League kuko yatsinze 12 akurikira Allan Kayiwa ndetse yanatowe nk’umukinnyi mwiza wa Sezo ariko watowe n’abakinnyi bakina muri iyi Shampiyona.

Ntawatinya kuvuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi mwiza ukurikije uko yitwaye muri iyi sezo ishize ndetse ni uko agaragara. Charles Bbaale yaje muri Villa SC avuye mu ikipe ya Muteesa FC naho yari yakoze ibintu bituma benshi bamwibazaho.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Yagiye kwiyogosheha ashyira mo n’agahimano” Umuhanzi ukomeye y’atangaje ko yitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye(Secondary)

Yazize inda ye! Umugabo yakubitiye umugore mu muhanda amwambura ubusa