in

Moussa Camara arakina umukino we wa mbere, abakinnyi 11 Rayon Sports irabanza mu kibuga ihura na Sunrise

Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports irakira Sunrise FC, uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bakaba bifuza kuwutsinda kugira ngo basubirane umwanya wa mbere bari bamazeho igihe bakaza kuwamburwa na Kiyovu Sports mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukino Rayon Sports izawukina idafite Umurundi Mbirizi Eric n’Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe Olise bombi bagize ikibazo cy’imvune kizatuma bamara hanze y’ikibuga ukwezi.

Abakinnyi 11 umutoza Haringingo Francis Christian arabanza mu kibuga

Umuzamu : Ramadhan Awam Kabwili

Ba myugariro : Mucyo Didier’Junior’, Ishimwe Ganijuru Elie, Mitima Isaac na Ndizeye Samuel.

Abo hagati : Mugisha Francois, Nishimwe Blaise na Bavakure Ndekwe Felix.

Ba rutahizamu : Moussa Camara, Essomba Leandre Willy Onana na Paul Were Ooko.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino itanu ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, yose ikaba yarayitwayemo neza ibasha kuyitsinda aho ifite amanota 15 kuri 15.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa mwiza wakundanaga na Yvan Buravan yavuze ikintu Yvan Buravan yakundaga kumubwira bari kumwe

“Sinzongera gukora imibonano mpuzabitsina, no kunywa inzoga” Kanye West utorohewe yafashe ingamba zikakaye