Mu Kiganiro Breakfast With The Stars cya KISS FM, kuri uyu wa Gatanu, Moses Turahirwa iriya foto yayifasha atabiteguye akabona ni nziza, ahitamo kuyisangiza abamukurikira. Yavuze ko biriya ari ukwikunda.
“Ni ukwimenya no kwikunda, noneho ikavuga uti ubwo nikunda kurusha abandi buriya ni yale yale! Nta n’ubwo nari nayitekereje ariko nyine iyo uri mu rugendo ugahura n’ibintu bugushimishije urabikoresha, rero ni muri urwo rwego n’iyo foto nayifashe. Narabyutse mbona ahantu heza, ibyuyumviro byanjye ndabyubahiriza nicara mu mazi ashyushye numva uko uwiteka agira neza, ndavuga nti ‘agafoto ka hano kaba kameze gute? Nyifashe mbona ni byiza cyane, ndavuga nti ‘reka nsangize umuryango wanjye.”
Mu bamukurikira n’abatamukurikira harimo abamututse ndetse bamwe basaba ko yakurikiranwa n’amategeko nk’uko hari abandi byabayeho. Turahirwa avuga ko ibyo bamuvuga atabyitaho.
Ati “Ibyo abankurikira bavuga ntabwo njya mbyitaho kuko namaze kumenya ko njye ndi umuhanzi. Nta kintu na kimwe bintwara.”
Moses avuga ko nta kosa na rimwe yakoze kuko ifoto ye yayifatiye mu cyumba cye kandi aho yari ari yemerewe kwambara uko ashaka.
Ati “Njyewe ifoto nayifashe mu cyumba cyanjye aho nari ndi na telefone yanjye mu gihe cyanjye. Mfata icyemezo cyo kuyisangiza mu ruhame.”
Avuga ko abantu bakwiye kureka gutegeka abandi uko bakoresha imibiri yabo kuko ‘imibiri y’abantu ni insengero z’uwiteka rero buri wese afite uwiteka umurimo, nakubwira ati ‘koresha umubiri wawe gutya, uzaabikore”